in , ,

YEGOKOYEGOKO NdabikunzeNdabikunze

Rwanda: Ibyamamare bitandukanye biri gushyira hamwe mu gukusanya Miliyoni 6 zo gufasha umuryango wa Akeza Elsie uherutse kwitaba Imana.

Inkuru y’urupfu rw’umwana witwa Akeza Elsie yakoze abantu benshi ku mutima yaba abari bamuzi n’abatamuzi. urupfu rwe by’umwihariko rukaba rwarashenguye umuhanzi w’umunyarwanda Meddy bitewe nuko uyu mwana yigeze kugaragara aririmba indirmbo za Meddy mu minsi yashize.

Nyuma y’urupfu rwe, Ibyamamare bitandukanye mu Rwanda ndetse no hanze bikomeje guteranya imbaraga n’ubushobozi bwo gufata mu mugongo umuryango wa Akeza Elsie uherutse kwitaba Imana.

Kugeza ubu abahanzi nka Meddy, Princess Priscilla, The Ben, Shaffy ndetse n’abandi bamaze kugaragaza ko bashyigikiye iyi gahunda.

Kurubu Visi perezida w’irushanwa rya Miss East Africa Mutesi Jolly n’umunyamakuru wa Kiss Fm Keza Joannah nabo biyunze ku bandi mu gukusanya amafaranga angana na miliyoni 6 frw.

Ni igikorwa cyatangijwe n’abafana ba Meddy bazwi nka Inkoramutima. Kugeza ubu hakaba hamaze gukusanywa asaga miliyoni 2.7.

Abashaka kwifatanya n’abandi muri iki gikorwa mwakanda HANO

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto ya mbere Kate Bashabe yifotoreje mu nzu ye aherutse kuzuza i Kigali

Itangazo: Mutsinzi Christian yasabye guhindura amazina akitwa NSINZI CHRISTIAN