in

Rwanda: Bamuguyeho ashaka gusambanya umwana muto

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 25 bamuguye gitumo yakuyemo imyambaro umwana w’imyaka 5 aho bivugwa ko yashakaga kumusambanya.

Uyu mugabo yafatiwe mu murima uherereye mu Mudugudu wa Amahoro mu Kagari ka Cyimana mu karere ka Huye nyuma y’uko yihengekanye uwo mwana w’imyaka itanu.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuru uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, ubwo uyu mugabo yafataga uwo mwana akamujyana muri uwo murima wa soya kugira ngo amusambanyirizemo.

Amakuru avuga ko nyuma y’uko uyu mugabo afashwe, yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibirimo kuvugwa mbere yuko umukino wa APR FC na Rayon Sports FC utangira

APR FC vs Rayon Sports FC |Peace Cup 2022 | 1/2 final 2nd Leg