Ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter hasakaye ibaruwa bivugwa ko ari iy’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Gs Saint Paulo Muko mu karere ka Rusizi aho yandikiye umubyeyi amubwira ko ari bihemu kuko atabashije kwishyurira umwana we amafaranga yo gufatira ifunguro ku ishuri .
Nk’uko bigaragara muri iyi baruwa yanditswe tariki 04 Ugushyingo 2022 uyu muyobozi w’iri shuri Padiri Uwingabire Emmanuel yandikiye umubyeyi amunenga cyane.Yabwiye umubyeyi ko bibabaje kandi biteye ikimwaro kubona adashobora kubahiriza inshingano ze atanga umusanzu asabwa kugirango umwana we afatire ifunguro ku ishuri.
Padiri Emmanuel asaba umubyeyi ko naramuka atishyuye aya mafaranga umwana we azirukanwa ndetse uyu mubyeyi akaza ku ishuri gusobanura impamvu ari bihemu.
Iyi baruwa ikaba yateye abakoresha Imbuga nkoranyambaga kwibaza impamvu uyu muyobozi yabwiye amagambo akomeye uyu mubyeyi , ndetse hibazwa niba ari bwo buryo akwiye kwibutsa inshingano z’umubyeyi cyangwa niba yagombaga kumuganiriza mu bundi buryo.
Ndi kugerageza kwiyumvisha ibyiyumviro by’umwana wasomye ubu butumwa mbere y’uko abugeza ku mubyeyi we, Cg akaba yateye agatebe agasomera umubyeyi we ibaluwa (cyane ku babyeyi batazi gusoma). @REBRwanda @Rwanda_Edu birangoye kwemera ko iyi ari inyandiko y’umurezi urereye u Rwanda https://t.co/C3jgsV5jbd
— Dr. Ndagijimana J.P (@Umwegamirwa) November 20, 2022