Niyobwihisho Zakayo w’imyaka 17 birakekwa ko yiyahuye akoresheje ishuka nk’uko ubuyobozi bwa bitangaje.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Ukwakira, bibera mu murenge wa Mushonyi, akagari ka Kaguriro, Umudugudu wa Rwesero, mu Karere ka Rutsiro.
Amakuru y’uru rupfu yamenyekanye mu masaha ya saa tanu z’amanywa zishyira saa sita (11h50), ubwo nyina wari ugiye ku isantere, yasize ahaye imirimo uyu muhungu, yagaruka agatungurwa no kubona yimanitse, na we ahita atabaza ubuyobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kaguriro, Habimana Marcel, yavuze ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye uyu mwana gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.
Icyakora avuga ko Se w’uyu mwana afite abandi bagore yaharitse nyina, gusa ko umuntu atakwemeza niba ariyo mpamvu.
Ikindi ni uko yari yaravuye mu ishuri ageze mu mwaka wa Kabiri, ibintu bishobora gutuma imyitwarire n’imitekerereze bihungabana.
Gitifu Habimana yagiriye inama urubyiruko ndetse n’abandi kugana ishuri kuko rifasha kugenga imyitwarire.
Yagize ati “Hari abana baba baragiye banga ishuri, buriya iyo umwana ari ku ishuri hari byinshi ribigisha. Uri ku ishuri n’utaririho mu muco baratandukana. Ni ugushishikariza abana kugana ishuri.”