in

Irushanwa rya Made in Rwanda rigeze aharyoshye amakipe manini yageze kuri final

Irushanwa rya Made in Rwanda imicyino yaryo ya mbere yarangiye hamaze kumenyekana amakipe azakina umukino wa nyuma ndetse n’azakinira umwanya wa 3 dore ko uyu munsi tariki 7 Ukwakira aribwo imikino ya mbere yabaye.

Umukino wa mbere watangiye 15:30 wahuzaga ikipe ya Mukura VLS na Kiyovu Sports byaje kurangira Kiyovu Sports ibonye igitego ku munota wa 81 maze biza kurangira utyo Kiyovu Sports igeze ku mukino wa nyuma.

Saa moya n’igice nibwo hari hategerezwe umukino w’ikipe ya Rayon Sports na Musanze Fc, bakinnye rubura gica biza kurangira banganyije ubusa ku busa baza kwitabaza penaltie maze  Rayon Sports ikomeza kuri penaltie 4 kuri 2 za Musanze Fc.

Uyu mukino haje kugaragaramo udushya twinshi, agashya kambere umukinnyi wa Musanze yakurishijemo umupira ukuboko ubwo ariwe warusigaye kuko umuzamu bari bamaze kumuroba maze umukinnyi akuramo umupira n’akaboko gusa nta musifusi wabibonye.

Ikindi kandi abakinnyi 2 ba Musanze babanje gutera penaltie bose bazihushije gusa igitangaje ni uko umukinnyi wabanje gutera umuzamu wa Rayon yayikuyemo ariko biza kugaragara ko yari yasohatse nabi maze isubirwamo maze umuzamu noneho arayifata arayikomeza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gicumbi; inka yavukanye amaguru 8 n’imirizo 2 (Amafoto)

Rutsiro: Umusore w’imyaka 17 birakekwa ko yiyahuye