in ,

Rutahizamu w’ikipe ya Arsenal agiye gukorera ikintu ikipe ya ku buryo azagishimirwa n’abafana ubuziraherezo

Mu gihe abakinnyi bakomeye bo ku mugabane w’iburayi berekeje mu makipe yabo y’ibihugu aho bagiye gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi mu burusiya mu mwaka utaha wa 2018, umukinnyi Alexandre Lacazette rutahizamu w’ikipe ya Arsenla yemereye abafana ba Arsenal kubakorera ikintu gikomeye bazamushimira kiramutse kigenze nkuko abyifuza.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Le Parisien, umukinnyi Alexandre Lacazette akaba yemereye abafana ba Arsenal ko agiye gukora ibishoboka byose kugirango abashe gushishikariza rutahizamu w’ikipe ya Atletico Madrid Antoine Griezman kuzaza mu ikipe ya Arsenal. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yageraga Claire Fontaine yagize ati :” Yeah [Griezmann is my best mate], we are very good friends and have lots of fun. Our nicknames for each other are Griezzy and Lacaz. If Griezzy visits me in London, I’m going to ask him to sign for Arsenal!”FBL-WC2018-FRA-TRAINING

Tugenekereje mu kinyarwanda uyu musore yagize ati:” Yego Griezman ni ni inshuti yange ya hafi, kandi dufite byinshi byiza biduhuza. Amazina yacu y’amatazirano ni Grizzy na Lacaz. Naramuka aje kunsura mu gihugu cy’ubwongereza i London nzamusaba guhita asinyira ikipe ya Arsenal kandi nizeye ko azabyemera.”

Ibi akaba aribyo byashimishije abafana ba Arsenal batangiye gutekereza ko bashobora kubona Antoine Griezman biciye muri rutahizamu wabo Lacazette.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngiyi impamvu Nizzo yahejwe mu bukwe bwa Safi baririmbana mu itsinda rya Urban Boys

Rutahizamu Romelu Lukaku ari mu nzira zerekeza mu buroko(Inkuru irambuye)