in ,

Ngiyi impamvu Nizzo yahejwe mu bukwe bwa Safi baririmbana mu itsinda rya Urban Boys

Umusore Nizzo umwe muri batatu bagize itsinda rya Urban Boys ntabwo yagaragaye mu bukwe bwa mugenzi we Safi Madiba baririmbana. Nizzo ubusanzwe azwi nk’umwe mu nkoramutima za Safi mu buzima buri hanze y’umuziki ariko ntiyagaragaye ahabereye ubu bukwe ndetse no mu Murenge wa Remera aho basezeraniye imbere y’amategeko ntiyahageze.

Umwe mu nshuti magara zasangiye[utifuje ko dutangaza izina rye] na Nizzo mu ijoro ryo kuri uyu wa 1 Ukwakira ari nabwo ubukwe bwa Safi bwabaye, yahamirije abanyamakuru ko uyu muhanzi atatumiwe ndetse ngo nta kintu Safi yigeze amubwira cyerekeye uyu mushinga yakoze. Yagize ati “Kuba Nizzo atagiyeyo ni nk’uko nanjye mutambonyeyo, nimugoroba twari kumwe, yambwiye ko batamutumiye. Ibyo ntabwo ari ibanga, ni ukuri, niko bimeze, Nizzo ntabwo yatumiwe.”

Image result for safi na nizzo
Abagize itsinda rya Urban Boyz

Yongeyeho ati “Nawe ari wowe ubanza wafata uwo mwanzuro, ubwo iyo ajyayo yari gufatwa nk’abandi bavumbyi, Safi yajyanye na Nizzo i Gisenyi ejobundi baganiraga iby’ubukwe, yumvaga babivuga gutyo ariko ntibigeze bamuha ubutumire nk’abandi nta n’icyo babimubwiyeho. Ubwo yari kujyayo koko?”. Nubwo ibi byose byavuzwe ariko, Humble Jizzo we yari mu bukwe bwa Safi ndetse yari no mu bamuherekeje b’abanyacyubahiro (garcon d’honneur).

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umva uko Danny Vumbi agikukunda umugore we by’agahebuzo nyamara bamaranye imyaka 13

Rutahizamu w’ikipe ya Arsenal agiye gukorera ikintu ikipe ya ku buryo azagishimirwa n’abafana ubuziraherezo