in ,

Rutahizamu Romelu Lukaku ari mu nzira zerekeza mu buroko(Inkuru irambuye)

Rutahizamu w’ikipe ya Manchester United Romelu Lukaku Bolingoli kurubu akaba ari munzira zerekeza mu buroko nyuma yuko yatangiye gukurikiranwa n’inkiko zo mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika aho ashinjwa kuba yarabangamiye abaturage baturanye na Beverely Hills Hotel yari acumbitsemo mu gihe ikipe ye yari muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mikino ya Pre-season.Manchester United Media Access

Amakuru dukesha ikinyamakuru The times cyanditse iyi nkuru aremeza ko urubanza rwa mbere uyu musore yakagombye kwitaba ruzaburanishwa ku munsi wa none taliki ya 3 z’ukwezi kwa Cumi uyu mwaka aho aregwamo guhungabanya umutekano no kubangamira abaturanyi ba Hotel Beverely Hills yari acumbitsemo ubwo ikipe ya Manchester United yari muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Uyu musore ariko akaba ataza kwitabira urubanza rwe bitewe nuko yahamagawe n’ikipe ye y’igihugu kujya kuyifasha mu mikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gihugu cy’uburusiya mu gikombe cy’isi mu mwaka utaha wa 2018. Uyu musore akaza kuba ari buhagararirwe n’umuhagarariye mu mategeko ari nawe uzanamuburanira. Mu gihe icyaha cyaba kimuhamye uyu musore ashobora guhanishwa igifungo cy’umwaka umwe cyangwa agatanga ihazabu y’amafaranga asaga ibihumbi 60 by’ama dolari y’amanyamerika. Tukaba dutegereje kureba ikizava muri uru rubanza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu w’ikipe ya Arsenal agiye gukorera ikintu ikipe ya ku buryo azagishimirwa n’abafana ubuziraherezo

Fc Barcelona yamaze kubona impamvu ikomeye izatuma iva muri Champiyona ya Espagne