in

Rutahizamu wifuzwa n’ikipe y’igihugu Amavubi afite amahirwe yo gukina mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza

Rutahizamu MIke Tresor Ndayishimiye wifuzwa n’ikipe y’igihugu Amavubi, umwaka utaha w’imikino ashobora kwerekeza mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza aho hari amakipe menshi amwifuza.

Uyu musore ukinira ikipe ya Genk mu Bubiligi, afite amasezerano azarangira muri 2025 muri iyi kipe akinamo muri uyu mwaka w’imikino amaze gutsindira Genk ibitego 7 ndetse anatanga imipira 18 yavuyemo ibitego

Bivugwa ko ikipe ya Nottingham Forest yohereje umuntu mu Bubiligi gukurikirana Mike Tresor ndetse akaba ari umwe mu bo yifuza kongeramo mu mwaka w’imikino utaha.

Mike Tresor yakiniye ikipe y’abato y’Ububiligi, ariko akaba abona nta mahirwe afite yo gukinira a bakuru b’iyi kipe. Byatumye ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’u Burundi zatangiye kumuganiriza zimusaba ko yazikinira.

Uyu musore akomoka muri ibi bihugu byombi kuko Se ni Umurundi naho Nyina ni Umunyarwakazi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ntwari Fiacre uheruka gukora ibitangaza mu Amavubi yamaze kumvikana n’ikipe yo muri Morocco

Ngiyi inyandiko bivugwa ko Junior Giti na Chris Eazy bahimbye kugira ngo bikize umukire wari wabatumiye mu gitaramo