in

Rutahizamu wari uhenze kurusha abandi mu Rwanda yamaze gusezererwa mu ikipe yakinagamo

Rutahizamu wahenze ikipe ya Kiyovu Sports akaba n’uhenze cyane muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, Vuvi Pinoki Patishelli yamaze gutandukana n’iyi kipe.

Uyu Rutahizamu yatandukanye n’iyi kipe nyuma yo kudatanga umusaruro yari yitezweho muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Amakuru agera kuri YEGOB ni uko uyu musore yemeye gusesa amasezerano y’imyaka ibiri yari asigaje muri Kiyovu Sports nyuma yo guhabwa amezi abiri.

Uyu Rutahizamu yaburaga iminsi mike ngo yuzuze umwaka umwe muri iyi kipe ya Kiyovu Sports dore ko yaje muri Nzeri umwaka ushize aguzwe miliyoni 90 z’amanyarwanda.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bitunguranye Bruce Melodie akigera mu Burundi ahise atabwa muri yombi kubera impamvu ikomeye

Bigoranye, Bruce Melody avuye muri gereza yemeye gutanga akayabo