in

Indege nto yari yaburiwe irengero yabonetse nta mubarankuru yasize

Indege nto yari yaburiwe irengero muri Congo yabonetse abari barimo barapfuye bose na yo yarangiritse.

Ni indege yakoze impanuka mu cyumweru gishize nyuma yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Kavumu mu Mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi ndege yari itwaye abantu bagera kuri batatu ndetse n’imizigo yaje kuboneka nta muntu ukiri muzima na yo yarangiritse.

Iyi ndege yabonetse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, nyuma y’icyumweru kirenga bitazwi aho yaguye.

Kugeza ubu icyateye iyo mpanuka y’indege ntabwo kiramenyekana.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bayern Munich iremeza abakinnyi 2 ba FC Barcelona bateye ubwoba igomba kwitaho uyu munsi

Rutahizamu wa Rayon Sports yatakambiye umutoza Haringingo amusaba kuzamuha umwanya akazanyagira Rwamagana City