Uyu munsi ku isaha ya saa kumi n’ebyiri ikipe ya Rayon Sports irakina umukino wa gishuti n’ikipe ya Uganda Revenue Authority FC(URA FC).
Uyu mukino urabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, ni umwe mu mikino ikipe ya Rayon Sports yateguye mu buryo bwo gukomeza kwitegura neza shampiyona ndetse kandi no gukomeza guhereza ibyishimo abafana b’iyi kipe ndetse n’abanyarwanda bakunda umupira muri rusange, nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe.
Amakuru YEGOB ifite kandi yizewe nuko mu bakinnyi 11 barabanzamo uyu munsi ntabwo Boubacar Traoré ari buze kugaragara bitewe nuko byagaragaye ko atarafatisha neza muri iyi kipe ahubwo ari buze gusimbuzwa Moussa Essenu utaherukaga kubanza mu kibuga.
Rayon Sports ntabwo irahita irekera gukina imikino ya gishuti ahubwo ifite undi mukino ku munsi wo ku cyumweru ikina na Singder Big Stars yo mu gihugu cya Tanzania.
11 baraza kubanza mu kibuga uyu munsi ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports.
Umuzamu
Ramadhan Kabwili
Ba myugaruro
Mucyo Didier ‘Junior’
Mitima Isaac
Muvandimwe Jean Marie Vianney
Ndizeye Samuel
Abo hagati
Ndekwe Felix
Mbirizi Eric
Rafael Osaluwe Olise.
Ba rutahizamu
Paul Were
Essomba Onana Leandre Willy
Moussa Essenu