in

Rutahizamu wa Apr Fc yakubise amavi hasi asaba imbabazi ubuyobozi kubera umusaruro muke

Rutahizamu wa Apr Fc Mugunga Yves yakubise amavi hasi asaba imbabazi ubuyobozi bw’iyi kipe nyuma yo kudatanga umusaruro yari ategerejweho.

Ku cyumweru tariki ya 20 Werurwe nibwo ikipe ya Apr yatsindaga bigoranye ikipe ya Rutsiro igitego kimwe ku busa, icyo gitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Mugunga Yves.

Muri uwo mukino Mugunga yajemo asimbuye aho yahise atsinda igitego, mu kwishimira icyo gitego yakubise amavi hasi imbere y’abayobozi ba Apr Fc asaba imbabazi, ndetse abashimira Imana imufashije kwiyunga n’abafana ba Apr.

Mugunga Yves yakoze ibyo nyuma y’ibyumweru bike bivuzwe ko ari ku rutonde rw’abakinnyi barindwi iyi kipe ishaka gusezerera.

Mugunga Yves yatsinze icyo gitego nyuma yo kwikomwa n’umutoza we Adil ngo ntago agitanga umusaruro dore ko yari yaranamusabiye kwirukanwa.

Mugunga Yves yari yasohotse ku rutonde rw’abakinnyi barindwi ikipe ya Apr yifuzaga kurekura ubwo shampiyona izaba irangiye.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Udushya twaranze Miss Rwanda 2022

Nyuma yo kumenya Nyampinga ubu hagezweho Rudasumbwa uzahagararira u Rwanda