in

Udushya twaranze Miss Rwanda 2022

1. Gukuraho ibyabuzaga abitabira kwiyandikisha (ibiro, uburebure n’imyaka)

Ubundi kugirango umukobwa abe yabasha guhatanira akamba rya nyampinga w’uRwanda mbere ya 2022, yagombaga kuba ari hagati y’imyaka 18-24.

Umukobwa kandi yabaga agomba kuba afite hagati y’ibiro 45-70.

Umukobwa kandi yabaga agomba kuba afite uburebure bwa metero 1.70.

Ibi byose uyu mwaka wa 2022 byakuweho maze buri mukobwa wese wifitiye ikizere abasha kwitabira Miss Rwanda.

2. Kubuza abakobwa kwiyandikisha mu ntara 2

Ubusanzwe iyo umukobwa yajyaga mu ijonjora ry’ibanze mu ntara runaka ariko ntabashe gukomeza, yashoboraga kujya mu yindi ntara.

Muri 2022 siko byagenze kuko nta mukobwa wari wemerewe gushakira amahirwe mu ntara ebyiri zitandukanye.

3. Abafite ubumuga baritabiriye

Nubwo ntawari warababwiye ko kwitabira Miss Rwanda ufite ubumuga bitemewe, wasangaga abakobwa b’uburanga, ubwenge n’umuco bafite ubumuga ubwo aribwo bwose bitinya bakumva batahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda.

Mu ntara y’amajyepfo hagaragaye Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva. Uyu mukobwa niwe wa mbere wari ugaragaye mu mateka y’irushanwa rya Miss Rwanda.

wa mbere ugaragaye muri iri rushanwa afite ubu bumuga ndetse aba uwa kabiri muri rusange witabiriye Miss Rwanda afite ubumuga ubwo aribwo bwose.

4. Hari ikamba ryakuwemo

Ikamba rya Miss Congeniality ntiryatanzwe

Hatanzwe ikamba rya Miss Rwanda 2022, irya Miss Popularity, Miss Heritage, Miss Photogenic.

 

 

Ni ikamba riherekezwa n’ibihembo bitandukanye. Mu 2021, iri kamba ryegukanwe na Gaju Evelyne.

5. Hari uwikuye mu mwiherero

Uyu mukobwa wari uhagarariye Intara y’Iburasirazuba, yandikiye abategura Miss Rwanda ibaruwa ku wa kabiri taliki 8 Werurwe 2022, avugamo ko ‘yasezeye ku mpamvu ze bwite n’iz’umuryago we’. Nkusi yari mu bakobwa 20 bari kuzavamo Miss Rwanda 2022. Ibi byari bisobanuye ko nyuma yo gusezera kwe, iri rushanwa ryari risigayemo abakobwa 19 ari nabo bavuyemo Miss Rwanda 2022.

 

6. Mutesi Jolly yaciye amarenga y’uzatwara ikamba mu ijonjora ry’ibanze

Taliki 30 Gashyantare 2022 ubwo abakobwa bari bahuriye mu ntara y’uburengerazuba I Rubavu kugirango hatoranywe 9 bahagararira iyi ntara, Mutesi Jolly wari mu bagize akanama nkemurampaka yagaragaye avuga ko Muheto Nshuti Divine ari mwiza cyane byanatumye benshi batangira kuvuga ko yamuciriye inzira zo kuba nyampinga w’u Rwanda 2022.

Mutesi Jolly yaragize ati “Muheto uri mwiza pee! Ese wari ubuzi? Ngaho amahirwe masa!”

 

 7. Telefoni za ba nyampinga b’u Rwanda zibwe

Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019, Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017, Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018 na Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020.

Ubwo bahamagarwaga gusanganira Miss Muheto babikoze, ariko bagarutse mu byicaro byabo basanga telephone zabo zibwe n’abantu batigeze bamenyekana. Bakoze uko bashoboye barashakisha, ariko ntizabonetse. Miss Elsa na Liliane bibwe telefoni zo mu bwoko bwa iPhone, naho Meghan yibwa telefoni nto.

8. Bwa mbere mu mateka Miss Rwanda yanabaye Miss Popularity

Si ubwa mbere umukobwa afata ikamba rya Miss Rwanda akarigerekaho irindi. Kuko mu 2018, Miss Iradukanda Liliane yahawe irya Miss Rwanda anagerekaho iryo kuberwa n’amafoto [Miss Photogenic].

Ni nako byagenze mu 2020 kuri Miss Naomie Nishimwe. Uyu mwaka ku nshuro ya mbere, uwatwaye ikamba rya Miss Rwanda yanatwaye iry’uwamenyekanye kurusha abandi ‘Miss Popularity’, yegukanwe na Nshuti Muheto Divine.

9. Ufite ubumuga yabashije kugira igihembo atwara

Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva yari ahagarariye intara y’amajyepfo maze yegukana igihembo.

Umushinga w’uyu mukobwa ni uwo korora ingurube mu buryo bwa kijyambere. Byatumye ahiga abandi bari batanze imishinga itandukanye.

10. Amashimwe ku bakobwa yariyongereye

Mu busanzwe muri Miss Rwanda , hatangwa amakamba arimo ‘Miss Rwanda, Miss Popularity, Miss Photogenic, Miss heritage na Miss Congeniality. Kuri iyi nshuro hiyongereyeho andi mashimwe.

Muri Miss Rwanda 2022 hagaragaye amashimwe arimo ‘Miss Talent’, Miss Sport, Miss Project na Miss Sexual Reproduction’.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukecuru yakubitiwe mu ruhame nyuma yo kumufata asambana n’umusore w’imyaka 18

Rutahizamu wa Apr Fc yakubise amavi hasi asaba imbabazi ubuyobozi kubera umusaruro muke