in

Nyuma yo kumenya Nyampinga ubu hagezweho Rudasumbwa uzahagararira u Rwanda

Nyuma y’iminsi mike hasojwe irushanwa rya Miss Rwanda, hagiye kuba na Mister Rwanda igamije guteza imbere abahungu b’abanyarwanda.

Iri rushanwa rya Mister Rwanda riteganyijwe kuba mu minsi iri mbere, aho bazatangira batoranya abasore mu Ntara enye ndetse n’umugi wa Kigali.

Amajonjora yo guhitamo abasore bazaserukira intara zitandukanye n’umujyi wa Kigali yagombaga gutangira muri Mutarama ariko kubera ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 byagiye byegezwa inyuma.

Nyuma yo guterwa ipine kubera Covid 19, biteganyijwe ko amajonjora y’iri rushanwa azatangira ku itariki ya 25 Werurwe 2022 akazahera mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana.

Tariki ya 26 Werurwe 2022 amajonjora azakomereza mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze no mu ntara y’Uburengerazuba bikazabera ahantu hamwe.

Tariki ya 28 Werurwe 2022 bazakomereza mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye, ku itariki ya 30 Werurwe 2022 hazatoranywa abazaserukira umujyi wa Kigali.

Nyuma yo gutora abasore bazaserukira intara n’umujyi wa Kigali, abatowe bazerekeza mu mwiherero w’iminsi 20 gusa ariko aho uzabera ntago hari hatangazwa.

Umusore uzegukana ikamba rya Mister Rwanda 2022 azahembwa imodoka ifite agaciro ka miliyoni 10 yatanzwe na kompanyi ya Tom Transfers ndetse azanishyurirwa inzu yo kubamo (apartment) mu gihe cy’umwaka wose. Azanahabwa ibindi bihembo bitandukanye harimo no guserukira igihugu mu marushanwa yo ku rwego mpuzamahanga.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu wa Apr Fc yakubise amavi hasi asaba imbabazi ubuyobozi kubera umusaruro muke

Umuhanzikazi ukomeye yajyanywe kwa muganga igitaraganya kubera kwanga gusurira umukunzi