Yvan Buravan agiye guhabwa icyubahiro mu buryo bushimishije muri Afurika yose

Televiziyo ikomeye cyane mu muziki muri Africa, Trace Mziki yatangaje ko yateguye uwa Gatanu wihariye wo gukina ibihangano bya Yvan Buravan witabye Imana azize uburwayi bwa kanseri y’urwagashya.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022, television ya Trace Mziki iraza gutambutsa indirimbo za nyakwigendera Yvan Buravan mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Iki muraza kumara iminota 30 hatambuka ibihangano bya Yvan Buravan dore ko ari kuva saa tatu z’umugoroba(09:00-09:30PM).