in ,

Fc Barcelona yamaze kubona impamvu ikomeye izatuma iva muri Champiyona ya Espagne

Ubuyobozi bw’ikipe ya Fc Barcelona nyuma yo kubona ibyo amatora ya kamarampaka yakoze mu gihugu cya Espagne, biyemeje gutangira gukusanya ibirego byose bagiye kurega ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Espagne kugirango bizanabafashe kubona uko bazatanga ubusabe bwabo bakava muri iriya Champiyona bakerekeza mu bwogereza. Nyuma y’ikundura rya Neymar yerekeza muri PSG ryatumye ishyirahamwe ry’ umupira w’amaguru mu gihugu cya Espagne rifatira Fc Barcelona bimwe mu bihano, Ikipe ya Fc Barcelona ibinyujije mu muyobozi wayo Jose Maria Bartolomeu ubwo yavugiraga kuri Radio Catalunya muri iki gitondo yavuze ko bagiye kurega iri shyirahamwe muri FIFA ndetse na UEFA kuba ryarirengagije amatora ya kamarampaka(referendum)yabaga muri Catalunya ntirisubike umukino wa Fc Barcelona na Las Palmas ikawureka ukabaa nta mufana numwe uri muri Stade. Josep Maria Bartomeu  (Reuters)

Nkuko uyu muyobozi yabitangarije kuri Radio Catalunya, yashimangiye ko uburenganzira bw’ikipe ya Fc Barcelona bwirengagijwe nkana bakaza gukina umukino wa Champiyona mu gihe hari hari kuba imyigaragambyo hanze ya Stade ndetse no mu matora rwagati. ibi akaba ari ukubangamira nkana ibikorwa bya Politiki kandi akaba yemeza ko ntahamdi byabaye, bityo ikirego cye akaba yumva kigomba guhwaba agaciro maze bagahabwa indishyi z’akababaro. Ngayo nguko.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu Romelu Lukaku ari mu nzira zerekeza mu buroko(Inkuru irambuye)

Agahinda k’ ikipe ya Chelsea gakomeje kwiyongera umusubirizo(inkuru irambuye)