Rutahizamu mushya wa Rayon Sports yatangiye imyitozo ashagawe n’abafana batari bake (Amafato)

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Kenya, Paul Were yatangiye imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports.

Uyu rutahizamu wakiriwe mu buryo budasanzwe n’abafana ba Rayon Sports yatangiye imyitozo ku munsi w’ejo hashize nyuma yo gusinya. Muri iyo myitozo abafana ba Rayon Sports bari babukereye ku bwinshi.

Paul Were wageze mu Rwanda muri iki cyumweru, yahise asinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe.