“Ibyo ntabwo bibareba” Miss Mutesi Jolly yongeye gutanga igisubizo gisekeje ku bantu bamubaza ku bukwe bwe

Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 yongeye gushavuza abirirwa bamubaza impamvu adakora ubukwe kandi nta kintu abuze mu buzima bwe.

Ubwo uyu mukobwa yari ari mu kiganiro na shene ya YouTube yitwa Isimbi Tv, Mutesi Jolly yongeye kuvuga ko abahora bamubaza igihe azakorera ubukwe bakwiye kurekera kuko nta n’umwe bireba, ikindi ngo gushaka umugabo si ntego ya buri mukobwa.

Mutesi Jolly akomeza avuga ko ibyo gukora ubukwe kuri we nta n’umwe bireba, ngo umuryango ni mwiza ariko na none gushaka si ntego ya buri mukobwa wese, uzamutumira azamwambarira anamutwerere ariko bamugabanyeho igitutu.