in

Rutahizamu Erling Brout Haaland yahigitse bagenzi be mu kwinjiza agatubutse

Rutahizamu mushya wa Manchester city umunya Norway Erling Brout Haaland kuri ubu ni we mukinnyi winjiza amafaranga menshi mu ikipe ya Manchester city, habariwemo uduhimbaza musyi.

Nyuma yo kuva muri Borussia Dortmund umwaka ushize aguzwe million £51, rutahizamu Erling Brout Haaland akomeje kwereka isi yose ko ari umwataka udashidikanwaho, cyane ko mu mikino 12 amaze gukina yinjije ibitego 19, harimo 14 byo muri shampiyona y’igihugu y’ubwongereza premier league ndetse n’ibitego 5 byo muri UEFA champions league.

Ubusanzwe muri Manchester city umubirigi Kevin de bruyne niwe uhembwa amafaranga menshi kucyumweru aho ahabwa ibihumbi £400,000k, agakurikirwa na Haaland winjiza £370,000k.

Gusa kuri ubu byamaze kugaragazwa ko Erling Brout Haaland ariwe winjiza amafaranga menshi muri Manchester city iyo habariwemo uduhimbaza musyi, aho yinjiza arenga £850,000k ku cyumweru naho ku mwaka akaba afata agera muri million £45M. Ibi bihita bimugira umukinnyi winjiza amafaranga menshi muri Manchester city aho aza imbere ya Kevin de bruyne.

Imibare igaragaza ko Erling Brout Haaland ukomeje gutsinda ibitego ubutitsa, nakomeza gutsinda ibitego nk’uko ari kubitsinda azasoza shampiyona afite ibitego 67, ibintu bitigeze bikorwa n’undi mukinnyi mu mateka ya premier league.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gakenke: Umunyeshuri yitabye Imana akinjira mu ishuri bwa mbere kuri icyo kigo

Amafoto:Mu miterere yifuzwa na benshi yari afite yahisemo kwibagisha amabuno n’ibindi bice bye barabigabanya