in

Gakenke: Umunyeshuri yitabye Imana akinjira mu ishuri bwa mbere kuri icyo kigo

Ni umwana w’umukobwa w’imyaka 15 yapfuye urupfu rutunguranye akigera ku ishuri ryisumbuye rya Nyarutovu, mu Karere ka Gakenke aho yari yoherejwe nyuma yo gutsinda ibizamini bya leta bisoza icyiciro rusange.

Urupfu rw’umukobwa Kanziga Oda rwamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki 6 Ukwakira 2022, ahagana saa tatu z’igitondo yituraga hasi mu ishuri asa n’ufashwe n’isereri, aho yari yatangiye amasomo ye hamwe na bagenzi be ariko akajyanwa kwa muganga, azagupfa akigezwa mu isuzumiro.

Inshuti n’ababyeyi b’uyu muryango batunguwe bikomeye n’urupfu rw’uyu mwana w’imyaka 15 wari ugiye kwiga mu mwaka wa Kane MPG nkuko umwe mu babitangarije umuseke dukesha iyi nkuru yabyemeje.

Yagize ati “Nibyo iyo nkuru niyo, yari yatsindiye kujya kwiga mu Gakenke MPG. Nk’uko mwabyumvise natwe byadutunguye nk’umwana wari ufite imyaka 15. Umurambo we watugezeho twamaze kuwubona, dutegereje ibizava mu bizamini bya muganga.”

Uyu mwana w’umukobwa akaba yavukaga mu Mudugudu wa Zindiro, Akagari ka Zindiro, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igikombe cy’isi cyirabura iminsi micye ngo gitangire ariko ibihugu byinshi ntibivuga rumwe kubyo Qatar yakoze

Rutahizamu Erling Brout Haaland yahigitse bagenzi be mu kwinjiza agatubutse