in

Rurageretse hagati y’umuhanzi Fally Ipupa n’uwahoze ari umugore we.

Hakomeje gututumba umwuka utari mwiza hagati y’umuhanzi w’umunyecongo Fally Ipupa n’uwahoze ari umugore we, Nicky Barcelona aho uyu muhanzi amushinja ko uyu mugore yamubeshyeye ko atwite inda ye.

Fally Ipupa

Mu nyandiko y’umuhanzi yashyize ku rubuga rwe rwa Facebook,arega uwahoze ari umugore we abiterwa n’uko Nicky Barcelona aherutse gutangaza ko atwite umwana, ibyo akaba abivuga ko inda ari iy’uyu muhanzi wo muri Kongo Fally Ipupa bamaze imyaka myinshi batandukanye.

Nicky Barcelona azwiho gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, yari aherutse kugaragaza amashusho y’ibizamini byo kwa muganga byerekana ko atwite inda .

Fally Ipupa yagize ati: “Mu rwego rwo gukomeza indangagaciro zanjye z’ukuri n’ubunyangamugayo, nafashe icyemezo cyo gutanga ikirego cyanjye:

– Amagambo ayo ari yo yose y’ibinyoma kandi asebanya agamije kugerageza kundega ko ntwite ko ntari umwanditsi.

-Kurwanya uburyo bwose bwo gutukwa biturutse ku gukwirakwiza amagambo y’ibinyoma kandi yibeshya yibasira umuntu n’umuryango wanjye.

– Kurwanya ibirego byose biyobya, bigamije kumpa cyangwa kwizera isano iyo ari yo yose y’umuntu wanjye n’uyu mudamu.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zimwe mu mpamvu zikomeye zishobora gutuma umukobwa /umugore abura imihango.

TMC yavuze ibintu bibi yazaniwe n’umuziki|kunywa inzoga|no kuba atararongora.