in

TMC yavuze ibintu bibi yazaniwe n’umuziki|kunywa inzoga|no kuba atararongora.

Umuhanzi Mujyanama Claude uzwi nka TMC yavuze ibintu bitandukanye yahuriye nabyo mu muziki harimo ibibi n’ibyiza.

TMC aherutse gusubukura urugendo rw’umuziki we nyuma y’umwaka urenga abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho anakurikirana amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye na ‘Data Science’.

Uyu muhanzi umaze imyaka 11 mu muziki yaharuwe n’urugendo rw’itsinda rya Dream Boys, yabanyemo na Platini asobanura ko rwari urugendo rukomeye rwamusigiye urwibutso rutibagirana n’amasomo afatiye ku buzima bwe.

TMC avuga ko ibibi umuziki wamuzaniye harimo no kunywa inzoga ku nshuro ya mbere ubwo bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya mbere. Yabwiye Radio Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Mata 2021, ko umuziki wanatumye atabasha guhitamo mu nkumi bakuranye azi neza ngo barushinge.

Ati “ikindi kintu kibi nahita nkubwira uyu mwanya iyo nza kuba ntaragiye mu muziki ndatekereza ubu nakabaye narashatse umugore [Akubita agatwenge].”

Yakomeje agira ati “Nigeze gutera urwenya umuntu ndamubwira nti abana twari gushaka nibariya twakuranye nko muri karitsiye, ni abana twaririmbanaga mu makorali…Umuziki hari Isi ugushyiramo, hari umuryango wagura ariko hakaba na ba bantu uzi kuva mu bwana mwakuranye uzi, hari ukuntu mugenda muburana ugasanga uri kugenda ujya mu Isi yagutse ariko ba bantu bakagenda babura. Ku buryo rero njya ntekereza ko iyo ntajya mu muziki mba nararushinze.”

TMC yavuze ko umuziki wamuhaye kumenyekana, ariko ko hari inkumi yanze ko bakundana bitewe n’uko ari umusitari. Ati “Cyane cyane cyane rwose! Ahubwo na n’ubu ndacyahura nabyo.”

Kuva yajya muri Amerika, abantu benshi batangiye kwibaza niba azakomeza gukora umuziki bihurirana n’uko akiri mu Rwanda yakoze indirimbo zihimbaza Imana, abantu batangira gutekereza ko yafashe umurongo mushya mu muziki we ariko ngo siko biri.

Uyu muhanzi yavuze ko akiri mu Rwanda, mu 2015 yakoze indirimbo yo guhimbaza Imana yise ‘Ku ngoma’, ndetse ko habura ukwezi kumwe ngo ajye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye indi ndirimbo ihimbaza Imana.

Avuga ko agira igihe cyo gukora indirimbo ihimbaza Imana bitewe n’ishimwe aba afite ku mutima n’icyo aba ashaka kugaragariza abantu.

TMC avuga ko nubwo agarutse mu muziki, hari ubutumwa adashobora kuririmba mu ndirimbo ye. Ati “Hari ibigezweho muri iyi minsi mba numva ntaririmba.”

Uyu muhanzi umaze igihe atangije ibiganiro kuri Instagram bivuga ku buzima bw’umuziki we, yavuze ko yafashe uyu murongo binatewe n’uko ibyo baririmbaga mu ndirimbo za Dream Boys bitandukanye kure n’ibyo abahanzi b’iki gihe biharaje.

Yavuze ko umuhanzi akwiye kumenya ko hari abamureberaho agakora igihangano cyigisha.

TMC yavuze ko indirimbo ye yise ‘Uwantwaye’ yabaye intangiriro y’urugendo rwe, ari nayo mpamvu yafunguye shene ye ya Youtube azajya ananyuzaho ibiganiro aba yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram n’ibindi azajya akora yifuza guha abakunzi be.

Uyu muhanzi yavuze ko agarutse mu muziki, ariko ko afite byinshi ari gushyiramo imbaraga, bityo ko uko azajya ashobozwa azajya akora indirimbo.

Yakomeje avuga ko ibiganiro anyuzamo kuri Instagram, bikubiyemo ubuzima bw’imyaka 11 yamaze mu muziki birimo ibibi n’ibyiza, abantu bahuye batari guhura n’ibindi avuga ko yitezeho kugira abo bifasha mu buzima bwa buri munsi.

TMC avuga ko mu myaka 11 yamaze mu muziki yakuyemo umuryango munini, aho n’ingaruka nziza z’uyu muryango ziri kumugeraho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rurageretse hagati y’umuhanzi Fally Ipupa n’uwahoze ari umugore we.

Irebere ikimero cy’abanyarwandakazi bakina filme nyarwanda bakunzwe n’abatari bake muri 2021(AMAFOTO).