in

Ruhango: Wa mugabo wagiye gucyura umugore we kwa Sebukwe yitwaje inyundo n’akajerekani ka essance yavuze ukuntu byagenze kugira ngo ahure n’insanganya yahuriyeyo nazo

Wa mugabo wagiye gucyura umugore we kwa Sebukwe yitwaje inyundo n’akajerekani ka essance yavuze ukuntu byagenze kugira ngo ahure n’insanganya yahuriyeyo nazo.

Mu minsi yashize nibwo twabagejejeho inkuru ya Ntiziryayo Callixte wagiye gucyura umugore we kwa Sebukwe yitwaje inyundo n’akajerekani ka essance gusa akaza gutemwa na Sebukwe.

Uyu mugabo yabwiye BTN Tv ko yageze kwa Sebukwe agiye gucyura umugore we wari wahukanye asize amwibye amafaranga.

Ubwo yageraga mu rugo rwo kwa Sebukwe, Nyirabukwe yahise avuza induru ni uko Abanyerondo baza gutabara.

Bakihagera, bakubise uyu mugabo nk’uko yabyitangarije aho nyuma yo gukubitwa Sebukwe yaje agahita amutema mu mutwe.

Uyu mugabo akomeza avuga ko akimara gutemwa yahise ajyanwa gufungirwa mu Kagari gusa yaje kujyanwa ku bitaro bya Gitwe kugira ngo yitabweho kuko yari yakomeretse cyane.

Kuri ubu amakuru atangazwa na BTN TV ni uko Sebukwe wa Callixte yamaze kwishyikiriza RIB.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kayonza: Abagabo 2 bishwe urwagashinyaguro baciwe ubugabo ndetse bakurwamo n’amaso 

Dore umutoma umutera ntazigere agusiga – Umutoma W’umunsi