in

Ruhango: Umukobwa arakekwaho kwica mu buryo bubabaje cyane umwana yari amaze kwibyaza

Umukobwa witwa Maniraguha arashinjwa guhamba umwana we  mu rutoki ari muzima ahagana saa saba zo kuri uyu wa kabiri taliki ya 06 Ukuboza 2022 mu rugo  iwabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick yavuze ko amakuru bayahawe n’abaturage bamaze gusuzuma ko uyu mukobwa atagitwite.

Nyuma bahise babibwira abajyanama n’ubuzima, bahita babimenyesha ubuyobozi, buhageze busanga ibyo abaturage bavuze ari ukuri.

Akomeza agira ati: “Basanze uyu mwana yishe ari umuhungu, ubu umurambo we wajyanywe mu Bitaro i Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma.”

Maniraguha Claudine afungiye kuri sitasiyo ya RIB Byimana mu gihe iperereza rikomeje.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Uwa Messi niwe urenze” abandi bati “Uwa Cristiano niwe urenze” impaka zabaye nyinshi ku bantu bibaza ku bwiza bw’umugore wa Messi ndetse n’uwa Cristiano(Amafoto)

Ikipe ya Kiyovu Sport iri mu mazi abira nyuma yo gufata umwanzuro ukomeye ushobora kubajyana mu nkiko