in

Rugaju Reagan nyuma yo kubona imyitozo ya mbere ya Moussa Camara yakoze ikintu benshi batangira kwibaza niba afana Rayon Sports bikomeye

Umunyamakuru ukunzwe cyane mu biganiro by’imikino kuri RBA Rugaju Reagan yatangariye rutahizamu mushya w’ikipe ya Rayon Sports Moussa Camara nyuma yo kubona imyitozo ye ya mbere.

Uyu munyamakuru w’imikino abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira amafoto y’uyu mukinnyi mushya wa Rayon Sports aherekejwe n’amagambo agira Ati” Dore igihagararo mwa bantu mwe!”

Reagan si ubwa mbere asangije abamukurikira amafoto ya bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe ari nayo mpamvu benshi bakomeza kwibaza niba uyu munyamakuru yaba akunda cyane Rayon Sports.

Moussa Camara hashize iminsi mike ageze hano mu Rwanda, ku munsi w’ejo nibwo yakoze imyitozo ye ya mbere ari nayo uyu munyamakuru yabonye agatangarira igihagararo uyu mugabo afite.

Uyu munyamakuru akora kuri Radio Rwanda cyane mu gisata k’imikino amaze kwigarurira imitima ya benshi cyane mu gusesengura umupira w’amaguru kandi ibyo avuga ukumva ko bifite ireme kandi abikora abizi.

 

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ko ndeba haje gushya “-Umusizi Rumaga n’umuhanzi Alyn sano bagaragaye mu mashuka amwe

“Uri mwiza wambaye neza “- Miss Jolly yongeye kuzamura amarangamutima y’abafana be kubera imyambarire ye (amafoto)