Umunyamakuru ukunzwe cyane mu biganiro by’imikino kuri RBA Rugaju Reagan yatangariye rutahizamu mushya w’ikipe ya Rayon Sports Moussa Camara nyuma yo kubona imyitozo ye ya mbere.
Uyu munyamakuru w’imikino abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira amafoto y’uyu mukinnyi mushya wa Rayon Sports aherekejwe n’amagambo agira Ati” Dore igihagararo mwa bantu mwe!”
Reagan si ubwa mbere asangije abamukurikira amafoto ya bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe ari nayo mpamvu benshi bakomeza kwibaza niba uyu munyamakuru yaba akunda cyane Rayon Sports.
Moussa Camara hashize iminsi mike ageze hano mu Rwanda, ku munsi w’ejo nibwo yakoze imyitozo ye ya mbere ari nayo uyu munyamakuru yabonye agatangarira igihagararo uyu mugabo afite.
Uyu munyamakuru akora kuri Radio Rwanda cyane mu gisata k’imikino amaze kwigarurira imitima ya benshi cyane mu gusesengura umupira w’amaguru kandi ibyo avuga ukumva ko bifite ireme kandi abikora abizi.