in

Rubavu! Hatawe muri yombi abantu batatu bafite ibihumbi icyenda by’urumogi

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu yafatanye abagabo batatu udupfunyika ibihumbi icyenda tw’urumogi bari bagiye gukwirakwiza mu baturage.

Aba bafashwe ku wa Kane, tariki ya 7 Ukuboza 2023.

Habanje gufatwa abavandimwe babiri, umwe w’imyaka 30 y’amavuko, wari utwaye moto na murumuna we yari ahetse ufite imyaka 18, bafashwe ahagana saa Saba n’Igice z’igicamunsi, mu Mudugudu wa Bihinga, Akagari ka Rega mu Murenge wa Jenda.

Undi mugabo uri mu kigero cy’imyaka 28, yafatiwe mu Mudugudu wa Ruhongore, Akagari ka Nyamitanzi mu Murenge wa Jomba, afite iwe mu rugo udupfunyika 1000 tw’urumogi.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yabazwe

Impanuka ikomeye ihitanye umunyecongo wari ari kuva i wabo agana mu Rwanda naho abandi bakomereka biteye ubwoba