in

Rubavu: Abaturage bahangayikishijwe n’abajura bari kubiba inka maze bakazambika bote zikaburirwa irengero

Mu karere ka Rubavu mu murenge Nyamyumba abaturage baho baratabaza kubera ikibazo cy’abajurura bamaze kubajujubya dore ko bavuga ko abo bajura bazwiho kwiba inka mu buryo butari bumenyerewe.

Abaturage batangarije umunyamakuru wa BTN TV dukesha iyo nkuru bavuga ko aba bajura bakoresha amayeri yo kwambika bote inka, mbere yo kuyitwara maze bote bakazecurika kuburyo iyo ukurikiranye aho inka yawe yanyuze bayitwaye utahamenya kubera ko ibirenge bya bote baba bambitse izo nka biba bireba iyo zivuye.

Aba baturage bakomeza bavuga ko atari inka gusa kuko utashyira ikintu hanze ngo ukihasange kubera ko abo bajura bahita bakijyana.

Abo baturage barasaba ubuyobozi kubaha ubufasha bwo kongera umutekano muri ako gace kugira ngo barusheho gukaza umutekano w’ibintu byabo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashirakinyoma kubijyanye ni sezera rya Pattyno muri comedy Killarman ashyize ukuri hanze

Bruce Melodie yagiriye inama abantu kigali yananiye(videwo)