Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Erik Ten Hag, yabwiye abayobozi ba Manchester United ko Cristano Ronaldo atozongera kumukinira mu ikipe ukundi nyuma y’amagambo yatangaje.
Ku cyumweru ni bwo hagiye hanze amwe mu magambo ari mu kiganiro Cristiano yagiranye na Piers Morgan. Muri ayo magambo uyu mukinnyi yavugaga ko Manchester United yamugambaniye kuko hari abayobozi bayo bashatse kumusohora mu ikipe.
Ronaldo yavuze ko atazigera yubaha umutoza wa Manchester United, Ten Hag, kuko nawe atigeze amwubaha. Kuva amagambo y’uyu mukinnyi yajya hanze abantu bari bategereje icyo ubuyobozi bwa Manchester United n’umutoza wayo batangaza.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyandika kitwa ESPN, uyu munsi Ten Hag yagiranye inama n’abayobozi ba Manchester United barimo Joel Glazer, Richard Arnold na John Murtough kugira ngo bige ku kibazo cya Cristiano Ronaldo nyuma y’amagambo yatangaje.
Uyu mutoza yari afite gahunda yo kujya mu biruhuko nyuma y’umukino wa Fulham, ariko yahise abireka kugira ngo abanze aganire n’abayobozi ba Manchester United ku kibazo cya Cristiano Ronaldo wabasuzuguye ndetse akanangiza izina rya Manchester United.
Mu masezerano Ronaldo afitanye na Man. United, avuga ko agomba guhembwa amafaranga arenga ibihumbi 500 by’amayero buri cyumweru ariko kuba uyu mukinnyi yagaruka muri Manchester United nyuma y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar, bisa nk’aho bidashoboka.
Ten Hag yabwiye abayobozi ba Manchester United ko atifuza kongera gutoza ikipe irimo umukinnyi w’umunya Portugal, Cristiano Ronaldo. Yabwiye abayobozi ko bagomba gutangira gutegura uko uyu mukinnyi asohoka hakiri kare.