Umunyamakuru, Murungi Saben ukoresha umuyoboro wa YouTube wa ISIMBI TV, yashyikirije umuturage Inzu n’ibikoresho byo munzu mu rwego rwo kwishimira igikombe yahawe cy’ishimwe ryo kuba yujuje Miliyoni yabamukurikira kuri shene ya YouTube.
Ni inzu nziza iherereye mu karere ka Kamonyi mu mudugudu wa Nyarusange. Ubwo bajyaga kuyitaha yaherekejwe n’abarimo umugore wa Nyakwigendera Pastor Théogène witwa Uwanyana Assia, Junior Giti, Rocky Kimomo ndetse n’abandi benshi.
Uyu mubyeyi washyikirijwe inzu, yashimiye abagize uruhare mu kumwubakira ndetse abasabira umugisha.
#Rwot Umunyamakuru @Murungisabe ukoresha umuyoboro Wa You tube wa ISIMBI TV Yashyikirije Umuturage Inzu n’Ibikoresho Byo Munzu ubwo yishimiraga Igikombe yahawe cy’ishimwe ryo kuba yujuje Miliyoni yabamukurikira ni inzu nziza Iherereye @Kamonyi mu Mudugudu wa Nyarusange pic.twitter.com/CCXZIoXHr0
— NDAHIRO Valens Papy (@NdahiroPapy) April 17, 2024