in

RIP Niyonsenga: Umusore witwa Niyonsenga wari umaze amezi 3 ashatse umugore yatewe icyuma arapfa azizwa inkumi

Mu  Mudugudu wa Rushikiri, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, mu ijoro ryo kuwa 16 Werurwe  2024 habereye urugomo rwaje no kuviramo urupfu uwitwa Niyonsenga Fabien.

Niyonsenga Fabien w’imyaka 26, yatewe icyuma n’abasore babiri bacyekwa aribo, Hatangimana Fidèle w’imyaka 28 afatanije na Dushimimana Emmanuel w’imyaka 19. Bahise batabwa muri yombi bose.

Amakuru avuga ko aba bombi barwanye bapfa umukobwa ukora mu kabari bari bari kunyweramo bikarangira Niyonsenga Fabien atewe icyuma.

Niyonsenga Fabien yajyanwe ku kigo nderabuzima igitaraganya, agezeyo yoherezwa ku bitaro bikuru bya Remera Rukoma ariko biba ibyubusa ahasiga ubuzima.

Amakuru kandi akomeza avuga ko uyu musore wakomokaga mu karere ka Ngororero, yitabye Imana amaze amezi atatu gusa ashakanye n’umugore we babanaga.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wakiniraga Dynamo BBC yo mu Burundi iherutse gusezererwa muri BAL kuko yanze kwambara umwambaro wa ‘Visit Rwanda’, yamaze gusezera iyi kipe, ategerejwe i Nyarugenge 

Abantu 21 bapfiriye mu mpanuka yabaye ku mugoroba washize