DORE IBINTU USABWA KWIRINDA NIBA USHAKA GUTUNGA AMENYO MAZIMA.
1.Guhekenya amenyo: Abenshi babikora batabizi bikaba nko mu joro cyangwa ku manywa ariko bikaba ntawe uzi impamvu yabo. Iki gikorwa cyo guhekenya amenyo kirayangiza cyane, ku buryo ashobora no gukuka.
2.Kuyoza uyakuba cyane: Kuza amenyo yawe ni ingenzi cyane, gusa bigasaba kuyoza neza kandi witonze.
3.Kurya barafu:
Benshi bakunda barafu ariko ntabwo ari nziza kumenyo.
4.Gukoresha amenyo yawe uri guhenya ibintu bikomeye: Birumvikana cyane, hari abantu bafata umwanya bagafunguza fanta amenyo yabo cyangwa bagahekenya ibintu birusha ubushobozi amenyo yabo, burya baba bayangiza cyane. Niba ukunda gukoresha amenyo yawe ibintu nk’ibyo uba uyababaza cyane ku buryo ashobora no gukomereka.
5.Kurya inzara: Ibi bintu byo kurya inzara cyangwa kuruma inzara bijyana no mu mutwe ku buryo bishobora kugira ingaruka no ku menyo yawe.