in

Rihanna n’umukunzi we batamajwe n’imyambarire yabo idasanzwe

Umuhanzikazi Rihanna, umwe mubayoboye umuziki muri Amerika arikumwe n’umukunzi we Asap Rocky umuraperi kabuhariwe, bitabiriye ibirori by’imideli byizihizwa buri mwaka byitwa Met Gala. Bitunguranye, aba bombi baje bambaye imyenda itangaje imeze nk’amashuka, bituma banengwa ko bambaye nabi kandi bitabiriye ibirori by’imideli.

Kuva aba bombi banyura ku itapi itukura y’ibirori Met Gala 2021, byatumye abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga banenga imyambarire ya Rihanna na Asap Rocky aho bamwe bavugaga ko bambaye amashuka bararamo babihindura urwenya, naho abandi bibaza impamvu bakwambara gutyo kandi ari abakire babasha kugura imyenda myiza yose bifuza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa wo mu bakire yabenze umusore w’umukene ||ibyamubayeho nyuma ni isomo rikomeye.

Umusore yapfuye nyuma yo gukoresha viagra ngo yemeze inkumi.