in

RIB yahise imutambikana! Bekeni wa Etincelles yakubise umutwe w’ingusho Aboubakar wa Marine ahita agwa hasi -Amafoto

Umutoza Bizimana Abdou uzwi nka Bekeni usanzwe ari DTN wa Etincelles FC yatawe muri yombi na RIB nyuma yo gukubita umutwe Team Manager wa Marines FC akajyanwa kwa muganga.

Harimbere y’uko umukino utangira w’abato hagati ya Etincelles na Marines kuri uyu Gatandatu aho Bekeni usanzwe ari DTN wa Etincelles yakubise Team Manager wa Marines, Nsengiyumva Aboubakar ahita yihutanwa kwa Muganga.

Mu gihe hataramenyekana icyo bapfuye, Bekeni yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi kugira ngo iperereza rikomeze.

Amakuru meza ni uko Nsengiyumva yitaweho n’abaganga ubu akaba ameze neza ndetse yahise asezererwa ava kwa muganga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Titi Brown ari mu rukundo

Umutoza wa Gorilla FC Gatera Moussa ku cyibuga ahatakarije amaraso menshi