in

RIB yafunze abarimo Perezida Kabarira Jean Baptiste banyereje arenga miliyoni 690

RIB yafunze abayobozi 6 ba Koperative y’icyayi COOTHEVM yo muri Gicumbi , harimo uwahoze ari perezida wayo Kabarira Jean Baptiste na Mugabowakaniga Athanase Perezida uriho ubu.

Abo bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’iyo koperative ungana na 690,451,909 Frw.

Icyaha bakurikiranyweho bagikoze hagati y’ umwaka wa 2021 kugeza 2023.

Abacyekwaho icyaha bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Byumba, mu gihe dosiye yabo iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irongera kwibutsa abaturarwanda ko itazihanganira umuntu uwariwe wese uzanyereza umutungo wa rubanda ashinzwe gucunga.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yagiye gutema umugore we, umugore atambika ukuboko birangira amutemye ikiganza kubera umugore yari avuye kumurega ku murenge amuziza ingeso ye

N’i Burayi bibayo si muri Rayon na Kiyovu gusa: Ikipe ya Manchester City yajyanwe mu nkiko na myugariro wabo banze guhemba kuva 2021