in

Umugabo yagiye gutema umugore we, umugore atambika ukuboko birangira amutemye ikiganza kubera umugore yari avuye kumurega ku murenge amuziza ingeso ye

Ku Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo 2023, Nibwo umugabo mu Mudugudu wa Kamuhabura mu Kagari ka Rubimba mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza yatawe muri yombi akurikiranyweho gutema ikiganza umugore we w’imyaka 35 wari wagiye kumurega amushinja kumuca inyuma ku bagore babiri batandukanye.

Uyu mugabo w’imyaka 32 amakuru avuga ko yari asanzwe ashyamirana ‘umugore we bapfa kumuharika bigatuma umuryango wabo uhoramo amakimbirane.

Uyu mugore ngo yananiwe kubyihanganira ahitamo kurega umugabo we kuko kuri uwo munsi nabwo yari yamuciye inyuma, umugabo we mu kubimenya ngo yazanye umuhoro agiye kumutema undi ategaho akaboko birangira amutemye ikiganza.

Aya makuru ashimangirwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Kagabo Jean Paul uvuga ko uyu muryango usanzwe ufitanye amakimbirane ashingiye ku kuba umugabo yaraharitse umugore we akamushakiraho abandi bagore babiri.

Umugore yahise ajya kwivuriza ku Kigo nderabuzima cya Gituku mu gihe umugabo yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera Ndengo nkuko ikinyamakuru Ibendera kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’incamugongo : Nyarugenge abagabo batandatu bagwiriwe n’umukingo bamwe bahita bapfa gusa ikibabaje ni ukuntu umuyobozi yahise ategeka ko imirimo ya kampanyi ikomeza batitaye kuri abo bantu

RIB yafunze abarimo Perezida Kabarira Jean Baptiste banyereje arenga miliyoni 690