in

Resultats ndetse n’amakuru yose agezweho muri NBA !

Damian Lillard ntago ari kwishimira uburyo ikipe ye ya Portland Trail Blazers iri gukina. Ibi bije nyuma yaho batsinzwe n’ikipe ya Los Angeles Clippers muri uru rukerera manota 102-90. Ibi bikomeje kuzamura umwuka utari mwiza hagati y’abakinnyi na Chauncey Billups.

Andi makuru muri iyi kipe kandi aravuga ko Damian Lillard yifuza kuba yakinana na Ben Simmons kuriubu utari mu mibare ya Philadelphia 76ers. Mu makuru yari yagiye hanze, ikipe ya Portland yari yifuje ko transfer ya Simmons muri Blazzers babaha CJ McCollum, umukinnyi mut obo bifuza ndetse na First round pick muri draft uyu mwaka.

Sacramento kings mu gutoranya abakinnyi mu myaka ibiri ishize bamaze gutoranya aba guards kabiri kikurikiranya. Kuri ubu abakunzi ba NBA batangiye gutekereza ko General Manager w’iyi kipe Monte McNair yaba ari gutegura transfer ikomeye yasohora Fox muri iyi kipe ya Kings.

Ikipe ya Minnesota Timberwolves iri kuvugwa ku isoko kugira bagerageze amahirwe yabo yo kugaragara mu mikino ya kamarampaka uyu mwaka. Ni muri urwo rwego ikipe ya Timberwolves iri kwifuza cyane Myles Turner wa Indiana Pacers.

Demar Derozan yamaze kwandura COVID-19 aho biteganyijwe ko azasiba imikino mike ya NBA mu minsi iri imbere.

Kemba Walker yagize icyo atangaza nyuma yuko umutoza wa NewYork Knicks Tom Thibodeau afashe ikibazo cyo kumuvana muri 5 babanza mu kibuga. Mu magambo ye, Kemba yagize ati, “Nibyo ntago bishimishije gusa nyuma yo byose, hano muri iyi kipe hari abamfatiraho urugero rero ndamutse ngaragaje umujinya ntago naba ndi gutanga urugero rwiza.”

 

NBA Results:

Golden State Warriors 126-95 Orlando Magic

Portland Trail Blazers 90-102 Los Angeles Clippers

Phoenix Suns 108-104 San Antonio Spurs

Milwaukee Bucks 112-104 Cleveland Cavaliers

Minnesota Timberwolves 110-121 Atlanta Hawks

Chicago Bulls 109-97 Denver Nuggets

Miami Heat 90-105 Memphis Grizzlies

Charlotte Hornets 124-127 Philadelphia 76ers

Uko amakipe ahagaze:

  1. Golden State Warriors
  2. Phoenix Suns
  3. Milwaukee Bucks
  4. Chicago Bulls
  5. Utah Jazz
  6. Brooklyn Nets
  7. Cleveland Cavaliers
  8. Miami Heat
  9. Boston Celtics
  10. Philadelphia 76ers

 

 

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore Yavuze Uburyo Yatahuye Ko Umugabo We Ari Umutinganyi Nyuma Y’imyaka Itatu Babana

Sobanukirwa: Ibitera kugira umunyu mucye mu mubiri n’ibimenyetso bibiranga