in

Sobanukirwa: Ibitera kugira umunyu mucye mu mubiri n’ibimenyetso bibiranga

Mu mikorere y’umubiri wacu buri munsi hakenerwa intungamubiri zinyuranye, vitamin, poroteyine, imyunyungugu, amasukari, umunyu, n’ibindi. Ubwinshi n’ubucye bwa kimwe muri byo bikaba bigira ingaruka zinyuranye mu mikorere y’umubiri.

Umunyu (hano turavuga sodium), niwo ugira uruhare mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso, ufasha mu mikorere y’imikaya n’uturandaryi kandi ukaringaniza ibijyanye n’amatembabuzi mu mubiri.

Muri iyi nkuru tugiye kureba ku gishobora gutera kugira umunyu mucye mu mubiri ndetse n’ibimenyetso bizakwereka ko ufite umunyu mucye.

Ibitera kugira umunyu mucye

Havugwa ko umunyu wabaye mucye mu mubiri iyo mu maraso uri ku gipimo kiri hasi ya 135mEq/L.

Zimwe mu mpamvu zishobora gutera igabanuka ry’umunyu mu mubiri harimo:

  1. Imiti imwe. Iyi ni imiti imwe n’imwe harimo imiti isohora amazi mu mubiri (diuretics), ivura depression, ndetse n’imiti igabanya uburibwe. Iyi miti akenshi itera kunyara cyane cyangwa kubira ibyuya byinshi.
  2. Indwara z’umutima, impyiko n’umwijima. Izi ndwara zituma amatembabuzi yo mu mubiri yirundanya bigatuma umunyu wo mu mubiri uba mucye kuko uba ufunguye
  3. Imikorere mibi y’umusemburo urwanya isohorwa ry’amazi (ADH). Hano uyu musemburo uba wakozwe ku bwinshi cyane bigatuma umubiri ugumana amazi menshi aho gusohora adakenewe igihe unyara.
  4. Kuruka no guhitwa. Iyo warwaye impiswi ikabije ndetse ukanaruka umubiri utakaza imyunyungugu myinshi kandi ku ikubitiro hatakara umunyu.
  5. Kunywa amazi menshi. Hari abantu bakora siporo ituma btakaza amazi menshi nk’abiruka ahantu harehare, abakora ahantu hashyushye cyane, ibi bigatuma banywa amazi menshi cyane. Aha twibuke ko ya mazi watakaje aba arimo umunyu nyamara ayo uri kunywa nta munyu urimo bigatuma n’agasigaye mu mubiri kifungura.
  6. Kumara igihe utanywa, kumara igihe mu butayu cyangwa ahandi hose hatuma umubiri utakaza amazi nabyo bitera kubura umunyu.
  7. Impinduka mu misemburo. Indwara izwi nka Addison’s disease ituma imvubura ya adrenal idakora neza imisemburo ifasha kuringaniza igipimo cy’umunyu, amazi na potasiyumu. Imikorere mibi ya thyroid nayo ishobora kubitera.
  8. Ikiyobyabwenge cya Ecstasy. Iki kiyobyabwenge cyo gishobora no gutuma upfa uzize kubura umunyu mu mubiri.

Ni ibihe bimenyetso ko umunyu wabaye mucye mu mubiri?

Kugabanyuka k’umunyu mu mubiri birangwa na bimwe mu bimenyetso bikurikira:

  • Isesemi no kuruka
  • Umutwe
  • Gusa n’uwataye umutwe
  • Kubura ingufu no gucika intege
  • Umuvuduko mucye w’amaraso (hypotension)
  • Kudatuza no kubura amahwemo
  • Ibinya, gucika intege mu mikaya
  • Ikizungera n’isereri
  • Koma iyo byageze kure

Src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Resultats ndetse n’amakuru yose agezweho muri NBA !

Ese Kubana N’umukunzi Wawe Mbere Yuko Mukora Ubukwe Ni Byiza Cyangwa Ni Bibi??