in

Ni Akumiro: Pasteri yahaye abakobwa amakariso ariho amafoto ye kugirango bazabone abagabo

Umupasiteri wo mu gihugu cya Zambia utavuzwe amazina yatunguye abayoboke be ubwo yazaniraga abakobwa mu rusengero imyenda y’imbere (amakariso) biriho ifoto ye akababwira ko bagomba kubigura bakajya babyambara ngo kuko bizajya bibafasha gukurura abagabo.

Uyu mupasiteri wahise atanga amakariso ane ku bakobwa bane basengera mu itorero rye, yanatanze n’utwenda abagore bambara mu gituza ngo duhishe amabere (amasutiye) natwo turiho ifoto ye.

Usibye kuba utu twenda ngo tuzajya dutuma abagabo babenguka abakobwa batwambaye maze bakifuza ko bakora ubukwe, ngo tuzajya tunavura abatwambaye indwara zinyuranye cyane izifata imyanya myibarukiro.

Ni inkuru yatumye abatari bake muri icyo gihugu bacika ururondogoro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba uburyo gusomana bigira ingaruka nziza ku bakundana.

Ibyabaye ku mugabo wambaye ikariso nk’agapfukamunwa ni agahomamunwa.