Mu gihe ibihugu byinshi byo ku isi  bigendera ku buhanga .umuco n’imyifatire ku gira hatorwe nyampinga ntabwo muri Brazil ariko bimeze kuko ho bagendera ku bwiza bwo ku ruhu kurusha ibindi byose.  kuri iyi ncuro umukobwa witwa Raissa Santana yambitswe ikamba rya Miss Brazil 2016, abaye umwirabura wa kabiri wamiswe ikamba muri banyampinga 61 bamaze gutorwa muri iki gihugu gifite ubunini bungana na  kilometero kare  miliyoni 8.516 (8.516 million km²)
Ibirori byo gutora Nyampinga wa Brazil byabereye ahitwa Chateau Village Buffete mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2016. Ikamba ryari rihataniwe n’abakobwa 27 bari bahagarariye leta zitandukanye muri Brazil, uwitwa Raissa Santana wo mu Majyepfo muri Paraná yahigitse bagenzi be.
Raissa Santana yakoze amateka adasanzwe mu irushanwa rya Miss Brazil risanzwe rihatanirwa ahanini n’abakobwa bakomoka muri Brazil. Ikinyamakuru Plus 55 cyatangaje ko biba bidasanzwe kubona umukobwa w’umwirabura mu barushanwa nubwo abaturage 54% batuye iki gihugu bafatwa nk’abirabu n’andi moko avanze.
Raissa Santana w’imyaka 21 abaye umukobwa wa kabiri w’umwirabura wegukanye iri kamba mu myaka 61 ishize nyuma y’undi witwa Deise Nunes wabaye Nyampinga wa mbere wa Brazil ari umwirabura mu 1986.
Uyu mwaka, mu bakobwa bahataniye Miss Brazil hari harimo batandatu b’abirabura, ni na wo mubare munini wahatanye ugereranyije n’indi myaka yatambutse.
Mu gutora Nyampinga w’igihugu, Brazil yibanda ku bwiza bwo ku ruhu kurusha uko bareba ubuhanga n’ibindi bigenderwaho mu marushanwa abera mu bindi bihugu.
Ati “Ntabwo ndi kwiyumvisha neza ahazaza hanjye, sinzi icyo Imana impishiye. Icyabaye kuri njyewe ni uko nageze ku birenze ibyo natekerezaga mu nzozi zanjye. Nshimiye abantu mwese mwambaye hafi nkaba ngeze ku nzozi zanjye.â€