imikino
Icyifuzo cy’umukinnyi wa Arsenal ntabwo ari kiza na gato mu mikinire ya Neymar (Impamvu)

Ubwo  umukinnyi wa Arsenal ,Alex Iwobi ufite imyaka 20 yaganiraga na copa90 ,yatunguye abantu mu gihe yasubizaga ikibazo cyamubazaga umukinnyi yifuza waza muri Arsenal ,ntabwo yigeze ahitamo Cristiano Ronaldo cyangwa Messi ahubwo yahisemo Neymar da Silva Santos Júnior.
Ariko se Neymar we yashimishwa no kuza mu ikipe iherutse igikombe cya Championat mu myaka 13 ishize ? birumvikana ko icyifuzo cya Alex Iwobi bigoye ko cyasubizwa. ariko kandi ntawamubuza kwifuza
Ntabwo byoroshye kwemera ko Neymar yava  muri Barcelona ifite ibikombe 69, birimo 24  bya La Liga ,28 bya Copa del Rey,12 bya Supercopa de España,3 bya  Copa Eva Duarte na 2 bya  Copa de la Liga maze akerekeza muri Arsenal iherutse  igikombe cya Championat mu mwaka wa 2003-2004. Alex Iwobi ntabwo yari kubura kwifuza uyu musore uri mu bakunzwe cyane mu migi nka Barcelona na São Paulo, Brazil ndetse umaze gutsinda ibitego 4 mu mikino itandatu amaze gukinira iyi kipe muri uyu mwaka.

Alex Iwobi
Alex Iwobi kandi yabwiye copa90 ko imikinire ye n’aho ageze abikesha nyirarume Jay-Jay Okocha,Iwobi ati” Ntabwo nzi uko nabivuga,gusa yaramfashije mu bitekerezo kandi no mu mikinire ,yambaye hafi niyo mpamvu meze uko meze uyu munsi”
Alex wambara nimero 9 mu mugongo ashimisha abafana ba Arsenal bitewe n’uburyo anyaruka agana izamu kandi akirinda gutakaza umupira,ku myaka ye abigiriwemo inama na Jay-Jay yafashe umwanzuro wo gukinira ikipe y’igihugu ya Nigeria nyamara Wenger ngo yifuzaga ko yazakinira Ubwongereza nk’uko vanguard yabitangaje .
-
Imyidagaduro14 hours ago
Bahavu Jannet wamenyekanye nka Diane muri city maid yakoze ubukwe (amafoto)
-
Imyidagaduro2 days ago
Ndimbati yambitse impeta Shaddyboo ubwo bari muri studio za RBA (amafoto)
-
Imyidagaduro12 hours ago
Kimenyi Yves yateye ivi asaba Miss Uwase Muyango ko yazamubera umugore (amafoto)
-
Imyidagaduro2 days ago
Junior Giti yakije umuriro kuri PK wamwibasiye|Avuga ko namufata bazakizwa na RIB.
-
Izindi nkuru2 days ago
Wa mukobwa mwiza wari utegereje gupfa Imana iramutabaye| Abagiraneza bamufashije kujyanwa kwa Muganga| Josiane
-
inyigisho13 hours ago
Dore ibintu bibabaza abagore bikabatera kwibaza ukuntu babaye amasugi kandi bafite abagabo.
-
Izindi nkuru2 days ago
Umusore n’umukobwa bemeye kwihambira iminyururu amezi 3 ngo basuzume urukundo rwabo.
-
Imyidagaduro4 hours ago
Hamenyekanye impamvu Kimenyi Yves yafashe icyemezo cyo kwambika impeta Miss Uwase Muyango igitaraganya