in ,

Reba inzira y’ububabare bukabije Mowzey Radio yanyuzemo

muririmbyi Mowzey Radio yasize benshi mu gahinda by’umwihariko umuryango we n’abagore yabyaranye na bo barimo Umunyarwandakazi Mbabazi Lilian bakundanye bisendereye bakaza gushwana.

Mbabazi Lilian ari mu gahinda gakomeye kubera urupfu rwa Radio, bari bafitanye abana babiri umukuru yitwa Asante afite imyaka irindwi. Mu kiganiro aherutse kugirana na NBS mbere y’uko Radio apfa, yavuze ku rukundo rwabo ndetse agaruka ku bihe bibi n’ibyiza basangiye.

Mbabazi na Radio bamenyanye mu mwaka wa 2005, bahuriye muri Kaminuza ya Makerere aho bigaga mu ishuri rimwe mu ishami rya Social Sciences. Yavuze ko bombi bahavuye basoje amasomo ariko bahita binjira mu muziki nk’impano yatumye ubumwe bwabo bukomera.

Uyu munyarwandakazi yavukiye mu Mujyi wa Kampala gusa yaje mu Rwanda nyuma ya Jenoside. Yabaye i Kigali igihe kinini mbere y’uko asubira i Kampala gukomeza amashuri muri Kaminuza ya Makerere ari nabwo yinjiye muri Blue3.

Yavuze ko yamenyanye na Radio bahujwe na muzika bombi biyumvagamo ariko batarabikora nk’umwuga, bombi bakundaga kuririmba gusa yatinyutse kwiyerekana nk’umuhanzi ukomeye abifashijwemo na Radio babaga bari kumwe igihe kinini.

Agitangira gukundana na Radio yabanje kubibwira barumuna be na babyara be babaga i Kampala, ngo yaje kubwira nyina ibya Moses [Radio] ubwo yasamaga bimutunguye [afite imyaka 26].

Yagize ati “Gutwita byari nk’impanuka, ni ibihe byangoye cyane mu buzima bwanjye, nabihagazemo kigabo Asante aravuka. Ntabwo twari twiteguye ko tugiye kubyarana icyo gihe, byabanje kumutonda [Radio] ariko uko inda yagiye ikure byagiye birushaho kudushimisha.”

Nubwo bagiye bagirana umwiryane mu gihe bamaze bakundana, Mbabazi yavuze ko yibuka Radio nk’umugabo yakundaga cyane. Yahamije ko yari umuntu uca bugufi nubwo hari igihe byageraga agahinduka.

Yagize ati “Twarakundanaga, abana twabyaranye baje kubera ikintu gikomeye cyari kiduhuje. Nyuma yo kubyarana, twarakundanaga ubundi tugatandukana, icyo gihe naje gusa n’uva mu muziki ariko aramfasha ndagaruka, nibwo yanyandikiye ‘Vitamin’.”

Mbabazi na Radio bafitanye abana babiri, umukuru yitwa Asante afite imyaka irindwi naho umuhererezi yitwa Izuba bavukiye muri Uganda ariko ubu bazanwe kuba mu Mujyi wa Kigali.

Ukuri ku rupfu rwa Radio

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

King James yatangaje uburyo ashidukira umukobwa uteye nk’igisabo

Nyuma ya Miss Vanessa ,Kamichi nawe yatutse Trump yivuye inyuma (+Video)