in

Reba impamvu ikomeye ishobora gutuma umugabo avunika igitsina bitunguranye.

Ese ubugabo bwavunwa n’iki? Biravurwa se? Wabyirinda ute? Ni byo iyi nkuru igiye kuvugaho

Ese koko bibaho?

Yego bibaho. Nubwo ari gacye bibaho ariko kuba wavunika ubugabo birashoboka cyane aho iyo buvunitse ubyumva bikocoka nka kuriya tuvuza ibitego ku ntoki cyangwa bamwe bakocoka mu mavi.

Biterwa n’iki?

Mu busanzwe, iyo umugabo n’umugore bagiye gukora urukundo rwabo rwo mu buriri, ubugabo bfata umurego, bukuzuramo amaraso, ari byo bituma buhaguruka, bukaba bunini . Rero mu gukora imibonano cyane cyane iyo umugore ari hejuru, ashobora kuzamuka bukavamo, yamanuka bukayobera ku ruhande, icyo gihe iyo yamanukanye umuvuduko bwa bugabo bushobora kuvunika. Ntabwo biba mu gihe cy’imibonano gusa ariko, no ku bikinisha ushobora kwikinisha ugakabya ukaba wakora iyo mpanuka utabizi, n’izindi mpamvu zishoboka zose.

Birangwa n’iki?

Uretse kwa gukocoka uhita wumva, ibindi ni uko ahavunitse hahita habyimba, ukagira uburibwe bukabije. Igitsina gihita gihindura ibara kubera amaraso yipfunditse. Iyo umuyoboro wo hagati na wo wangiritse, ushobora kubona amaraso make asohotse.

Bivurwa bite?

Ubu ni uburwayi bukenera kwihutira kujya kwa muganga. Barakubaga bagasana ahangiritse. Iyo utivuje, ingaruka zirimo kutongera gusobora kugihagurutsa kandi igitsina kigakomeza kugira ya miterere cyari kirimo kikivunika kigahora kigondamye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports yandagarijwe i Rubavu na Etincelles maze izamuka i Kigali mu gahinda kenshi

Mr Kagame yinjije mushiki we mu bijyanye na muzika bahita bakorana n’indirimbo nziza cyane(Videwo)