Umuhanzi nyarwanda Ngabo Meddy yagaragaye asomana n’umukunzi we bishimisha abafana be cyane.

Ni ifoto uyu muhanzi yashyize ku rukuta rwe rwa instagram ye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 19 Kamena 2020,aho yagaragaraga ari kumwe n’umukunzi we, Mimi Mehfra maze yandikaho ngo “kiss me” bivuga ngo “nsoma”.
Benshi mu bakurikira uyu muhanzi ukunzwe cyane baragaje ko bishimiye urukundo rw’aba bombi ndetse bamwe bamusaba kugira vuba bagakora bukwe, bamwibutsa ko arimo gusaba ibyo yemerewe.