Reba ibibi ndetse n’uburwayi buterwa no kudafatira amafunguro ku gihe.
Mu bushakashatsi buherutse gukorwa na Kaminuza ya Havard Medical School muri Brigham ndetse n’ubwakozwe n’ibitaro by’abagore biherereye mu Mujyi wa Boston (Massachutts), bwagaragaje ko kurya amafunguro ya nijoro ariko ukayafata amasaha yarenze, byongera amahirwe yo gusonza ku rwego rwo hejuru bikanagabanya ‘Carolies’ ziba ziri mu mubiri. Ibi bishobora no gutera ikibazo abageze mu zabukuru dore ko bitera n’umubyibuho ukabije.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, 42% by’abaturage bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije bitewe n’uko abenshi barya amasaha yarenze. Ibi bituma benshi muri uyu mubare bibasirwa n’indwara zirimo; Diabetes, Kanseri n’izindi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, ‘World Health Organization’ [WHO/OMS] ryagaragaje ko mu Burayi abagera kuri 59% by’abageze mu zabukuru na 8% by’abana, bose barwaye indwara y’umubyibuho ukabije kubera gufata amafunguro amasaha yarenze.
Ibi bibazo byo gufata amafunguro amasaha yarenze byagiye biteza ibibazo bitandukanye ku buryo abasaga Miliyoni 1.2 bapfa bishwe n’indwara zibikomokaho nk’uko twazivuze haruguru.
ESE NI GUTE KURYA AMAFUNGURO AMASAHA YARENZE BIHURA N’UMUBYIBUHO UKABIJE?
N’ubwo bibujijwe kurya amafunguro hagati ya saa 18H00’ na Saa 7H00’ z’ijoro, ntabwo ingaruka zabyo zari zashyirwa ahagaragara. Muri rusange, tubwirwa ko kurya amasaha yarenze bitera ibibazo ariko kuri benshi ntabwo bizwi neza.
Ubushakatsi bwakorewe ku bantu 16 bafite umubyibuho ukabije, babajijwe niba barira ku gihe, bose bavuga ko badafite isaha ihamye bariraho, bemeza ko isaha n’isaha barya cyangwa bakarenzaho amasaha agera kuri 4 ku yasanzwe yo kurya.
Ubundi bushakashatsi bwakozwe kandi bwagaragaje ko umuntu urya amasaha yarenze, aba yikururiye ibibazo birimo n’inzara.
Abantu bagirwa inama yo kujya bubaha amasaha yo gufatiraho amafunguro by’umwihariko amasaha baba baramenyereje igifu cyabo bitewe n’impamvu runaka.