Bivugwa ko burya abasore/abagabo mu biterwa akanyamuneza no kureba cg gukorakora amabere y’abagore ndetse abahanga bagaragaza ko iyo umugabo agikubita amaso umuntu w’igitsinagore ngo igikurikiraho ari ukureba aho amabere aherereye.
Hifashishijwe ubushakashatsi bwasohotse muri 2012 mu kinyamakuru International Medecine byemejwe ko kureba amabere y’abagore byongerera abagabo igihe cyo kurama.
Ikinyamakuru ‘The Sun’ na cyo cyahamije ko ubwo bushakatsi ari ubw’ukuri kuko iyo abagabo barebye amabere y’abagore bibatera akanyamuneza, kimwe mu bigira uruhare mu kuramba kw’umuntu.
Iki kinyamakuru cyakoze ubwo bushakashatsi nyuma yo gusanga impuzandengo yo kuramba ku Isi ku bagabo ari imyaka 79 mu gihe ku bagore ari imyaka 82 bakaba barifuzaga kumenya icyatuma n’abagabo na bo iminsi yabo yo kurama yiyongera.
Ibyo kandi bishimangirwa Mark Eis, Umushakashatsi muri kaminuza ya Naples mu Butaliyani nyuma yo gukorera ubushakashatsi ku bagabo 500.
Abo bagabo 500 bose nta kibazo cy’uburwayi namba bari bafite, bamwe muri bo basabwe kujya bareba amabere y’abagore buri munsi kandi kenshi gashoboka, naho abandi bagakomeza ubuzima bwabo busanzwe batayareba.
Nyuma y’imyaka itanu, uyu mushakashatsi yasanze abategetswe kujya bitegereza amabere y’abagore ndetse bakanayakoraho bari bafite ubuzima bwiza, nta kibazo cy’umuvuduko w’amaraso bafite, amaraso yabo atembera neza kandi bafite ibyago bikeya by’uko amaraso yabo ashobora kuvura.
Abandi batabikoze bari bafite ibibazo byo kurwara indwara z’umutima, umuvuduko ukabije w’amaraso, ibyago byo kurwara kanseri n’ibindi bibazo byo kwiheba byagize uruhare mu kwihutisha ubuzima bwabo bukagabanukaho imyaka itanu.
Umushakashatsi Mark Eis ati ” Kumara iminota 10 urimo gukora ku mabere y’umugore wambaye ubusa unayareba bigira ingaruka nziza ku buzima kuko bibyara imisemburo igenda igatwika ibinure ku buryo umusaruro bigira ku muntu ungana n’uw’umuntu umaze 30 ari muri gym.”
Ikindi uyu mushakashatsi agarukaho ni uko ubunini bw’amabere na bwo bugira uko bureshya abagabo ndetse n’imitekerereze yabo igahita ihinduka ako kanya.
Dr. Weatherby wo mu Budage na we wakoze bene ubwo bushakashatsi ati “Ubushakashatsi bwacu bwerekana ko kureba amabere y’umugore nibura iminota10 ku munsi bigabanya ibyago byo kugira umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse n’indwara z’umutima kandi bigabanukaho kimwe cya kabiri iyo werekezaga mu kuzirwara.Turizera ko mu gukomeza kubikora umugabo ashobora kongera igihe cye cyo kurambaho imyaka ine cyangwa itanu.”
Ubu bushakashatsi nubwo bugaragaza ko gukora siporo ndetse umuntu akagira gahunda ihoraho byamufasha kwirinda indwara z’umutima mu buryo burambye kuko ngo abagabanyije ibyago byo kuzirwara kubera gukorakora amabere cyangwa kuyareba bitaba bivuga ko zitazabageraho.