in ,

Agahinda gakomeye mu ikipe ya Manchester United, Chelsea na City gakomeje kuvugisha benshi

Nyuma yuko amakipe y’i Manchester ariyo ayoboye urutonde rw’agateganyo rwa Champiyona yo mu gihugu cy’ubwongereza, ubundi amakipe y’i Londre akaba ariyo ayagwa mu ntege,  kurubu ikipe ya Manchester United, Manchester City ndetse na Chelsea zikomeje guterwa impugenge no gutakaza abakinnyi babo b’inkingi za mwamba.

Nyuma y’impanuka ikomeye ya Sergio Kun Aguero w’ikipe ya Manchester City uteganyijwe kuzamara ibyumweru bitandatu hanze y’ikibuga, ndetse n’imvune yo mu itako ya rutahizamu w’ikipe ya Chelsea Alvaro Morata, kurubu amakuru dukesha ikinyamakuru cyo mu bubiligi De morgen aravuga ko umukinnyi w’ikipe ya Manchester United rutahizamu Romelu Lukaku nawe mu myitozo n’ikipe ye y’igihugu y’ububiigi yaba yaragiriyemo imvune itagnyijwe kuzamara ibyumweru bine. Gusa ngo icyemezo cya nyuma cy’igihe azamara hanze y’ikibuga kikaba kizafatwa n’abaganga bamukurikirana mu ikipe ya Manchester United aho yahise anajya kwivuriza. Ibi akaba ari agahinda gakome katangiye kwibasira amakipe y’ibigugu mu gihugu cy’ubwongereza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi w’ikirangirire muri Arsenal yavuze ibintu bitangaje ahabwa urwamenyo

Real Madrid yamaze gutangaza akayabo k’amafaranga izagura rutahizamu ukomeye w’ubwongereza