in

Real Madrid nyuma yo kudahirwa kuri Mbappé, amaso ahanzwe umukinnyi wa Manchester City.

Ubwo ejo hakorwaga akarasisi ko kwerekana igikombe cya shampiyona ikipe ya Manchester City yatwaye, umukinnyi Rahim Sterling yagaragaye atishimiye bitera benshi urujijo mu gihe abandi bari banezerewe.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Dairy Star, bitangazwako hari amakuru avugako uyu mukinnyi ashakwa n’ikipe ya Real Madrid nyuma y’uko yashatse kuzana Kylian Mbappé bikananirana bikarangira ugumye I Paris.

Rahim Sterling mu gihe yabyemera yaba ari umwe mu bakinnyi baba bagiye gufasha Real Madrid mu ruhande rwo gusatira dore ko afite ubuhanga bydashidikanywaho yaba muri Man City ndetse no mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza.

Ni amahirwe akomeye kuri Rahim kuko atakibona umwanya uhagije wo gukina, Pep Guadiola yagaragaje ibitekerezo bye birambuye ku kuntu abona ikipe ya Man City mu mwaka utaha w’imikino.

Bigaragarira buri wese ko ntamahirwe menshi Rahim Sterling afite yo kubona umwanya.

Ndetse byaba ari amahirwe kuri Real Madrid mu gihe igitegereje ko Mbappé azaza ariko bakaba bakinisha Sterling.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Icyamamare cyatutse abantu kirabandagaza kibahoye ikintu gisekeje

Ni amahano: Umupasiteri arashinjwa gusambanya ku gahato umusore muto