in

Ni amahano: Umupasiteri arashinjwa gusambanya ku gahato umusore muto

Umukozi w’Imana wo muri Afurika y’Epfo yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya ku gahato umusore w’imyaka 22 y’amavuko.Pasiteri Luthando Matodlana uyobora itorero ryitwa God is Love Ministry yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu.

Umucamanza Aubrey Mashigo yasanze uyu mukozi w’Imana ahamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu umusore w’imyaka 22 yakoze mu 2013.Ku wa gatanu, tariki ya 20 Gicurasi, Matodlana yafunzwe nyuma yo guhamwa n’icyaha ndetse yitabye urukiko kuri uyu wa mbere, tariki 23 Gicurasi 2022.

Mu rubanza rwe, Mashigo yavuze ko itsinda ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha ryagaragaje nta gushidikanya na gato ko uwahoze ari pasiteri wa TV ya Mpuma Kapa ahamwa n’ibyo ashinjwa.

Uwahohotewe na Matodlana wari ufite imyaka 22 igihe ibyo byabereye, yabwiye urukiko nyuma gato yo guhura na pasiteri muri 2013 yamutumiye mu rugo rwe hagati ya Gashyantare na Werurwe muri uwo mwaka. Nyuma yo kwicara muri salo mugihe gito Matodlana yamutumiye mu cyumba cye.Bageze mu cyumba cyo araramo, bombi bicaye ku buriri bagirana ikiganiro gito mbere yuko Matodlana agerageza kumusoma.Uwahohotewe yavuze ko Matodlana yamubwiye kwiyambura maze arabyanga gusa kuko yatinyaga Matodlana, pasiteri yahise amwambura ubusa, amukururira ku buriri, amuhatira kuryama hasi hanyuma amusambanya ku gahato.

Ibi birego bimaze kumvwa uyu mupasiteri yahise asabirwa gufungwa hagakorwa iperereza ryimbitse ku byaha aregwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Real Madrid nyuma yo kudahirwa kuri Mbappé, amaso ahanzwe umukinnyi wa Manchester City.

Ancelotti yahaye gasopo Mbappé ushaka kuyobya Real Madrid.